Koperative Multi-Engineering Services.

MULTI ENGINEERING SERVICES CO-OPERATIVE (COMES) ni Koperative yashinzwe mu mwaka wa 2012 ishingwa ifite intego yo gutanga serivise zirimo Computer Engineering, Software Engineering, Mechanical Engineering, Electronics and Telecommunication Engineering, Electrical Engineering, Civil Engineering,…

COMES ifite icyicaro mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Intego ya Koperative

Koperative “Multi-Engineering Services” igamije guteza imbere ubumenyi n’ikorabanuhabanga ifasha abanyamuryango bayo n’urubyiruko muri rusange kwihangira imirimo. Tuzahanga agashya mu ikoranabuhanga dushaka n’amasoko ajyanye naryo.

Kwemererwa kuba umunyamuryango.

Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umunyamuryango agomba kuba yujuje ibi  bikurikira:

  1. Kuba atari munsi y’imyaka 18 y’amavuko cyangwa yemerewe ubukure kandi atarangwaho na kimwe mu biteganwa n’amategeko bituma yamburwa uburenganzira.
  2. Kuba atuye cyangwa akorera mu Rwanda.
  3. Kugaragaza ko afite inyungu mu bikorwa bya Koperative
  4. Kudakora ibikorwa bibangamiye ibya Koperative.
  5. Kuba yemera inshingano ashobora guhabwa na COMES
  6. Gusaba no kwemerwa n’inama rusange y’abanyamuryango

Inshingano z’umunyamuryango.

Umunyamuryango wa Koperative afite inshingano zikurikira.

  1. Kwitabira inama rusange ya koperative, gutanga ibitekerezo no gufata ibyemezo hamwe n’abandi banyamuryango
  2. Gushyigikira koperative mu bikorwa byayo byose by’ubukungu n’imibereho myiza
  3. Kwitangira imirino ashobora gushingwa ku buryo buzira amakemwa kandi nta nyungu bwite akurikiye.
  4. Gukurikiza no gushyira mu bikorwa imyanzuro n’ibyemezo by’inzego z’ubuyobozi bwa Koperative.
  5. Kumenyesha inzego za koperative ibikorwa bibngamiye inyungu yayo igihe yabimenye.
  6. Kwishyura imyenda koperative ifite kugeza ku giciro cy’umugabane afite.

Uburenganzira bw’umunyamuryango

Umunyamuryango afite uburenganzira bukurikira.

  1. Gukorerwa imirimo yose itangwa na Koperative
  2. Gufata ijambo no gutora ibyemezo mu nama rusange ya Koperative
  3. Gutora no gutorwa mu mirimo y’abagize inama y’ubutegetsi, ubugenzuzi, komisiyo ishobora kwemezwa n’inama rusange
  4. Kumenyesha Inama y’Ubugenzuzi amakosa yose y’abagize inzego z’ubuyobozi za Koperative
  5. Kugeza ku nama y’ubutegetsi umushinga wose n’ibitekerezo bigamije gutunganya kurushaho imirimo ya Koperative
  6. Gutanga ibitekerezo byubaka no kugira inama inzego zatowe
  7. Gutumiza inama rusange idasanzwe mu gihe bibaye ngombwa kandi hakurikijwe amategeko agena ishyirwaho n’imikorere by’amakoperative mu Rwanda.
  8. Uburenganzira bwo guhabwa amakuru no guhugurwa
  9. Uburenganzira bwo kwinjira cyangwa kuva muri Koperative igihe imubangamiye
  10. Kumenyeshwa uko umutungo wa koperative wunguka n’uko ucungwa.
  11. Kwandikisha umuntu uzamuzungura igihe azaba yapfuye
  12. Guhabwa inyungu ku migabane buri mwaka igihe koperative yungutse.
  13. Guhabwa ku mafaranga y’igicumbi igihe asezeye cyangwa yirukanwe muri Koperative cyangwa iyo iseshwe

Gutakaza kuba umunyamuryango.

  1. Umuntu areka kuba umunyamuryango wa COMES iyo habaye ibi bikurikira.
  2. Gusezera k’ubushake
  3. Urupfu
  4. Kwirukanwa kwemejwe n’Inama Rusange kubera impamvu zikurikira:
  5. Guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo, kwiba, ruswa, ubuhemu, kwigana inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano cyangwa ibindi byose bijyanye n’uburiganya bihanwa n’amategeko.
  6. Guhamwa n’icyaha gikomeye.

Ibyo COMES ituma umunyamuryango yunguka

  1. Guhabwa amahugurwa ndetse n’amakuru amufasha gutera imbere
  2. Guhabwa uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo bye
  3. Kugirana ubusabane n’abanyamuryango b’andi makoperative
  4. Kumufasha kuzamuka mu buryo bw’ubukungu
  5. Kumuha uburenganzira bwo kwinjira cyangwa gusohoka muri Koperative igihe cyose abishatse.
  6. Kumugira inama zatuma abasha gushyira mu bikorwa imishinga ye.

Services zitangwa na COMES

  1. Ihuza abakozi n’abakoresha igafasha abakozi kubona akazi ndetse igafasha abakoresha kubona abakozi bafite ubumenyi buhagije.
  2. Ihuza abafatanyabikorwa mu mushinga. (Ushobora kuba ufite umushinga ariko nta gishoro ufite, undi muntu akaba afite igishoro ariko nta mushinga afite, COMES irabahuza).
  3. Iteza imbere ikoranabuhanga m’ubuhinzi n’ubworozi.
  4. Ihuza abantu bafite igitekerezo kimwe. (Ushobora kuba ufite igitekerezo ariko ntabumeyi buhagije ufite bwo kugishyira mu bikorwa COMES iguhuza n’abantu bafite ubwo bumenyi mugafatanya).
  5. Iguha amakuru yose agendanye n’imikorere y’ibigo by’Imari ndetse n’ibigega bya leta birimo BDF, uburyo wabona inguzanyo, uburyo wabona ingwate,…
  6. Ihuza ba rwiyemezamirimo bakungurana ibitekerezo hagati yabo ndetse bakagirana ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere business zabo.
  7. Itanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo.
  8. Ifasha abashomeri mu kwiyungura ubumenyi ndetse no kubona imibereho y’ibanze.
  9. Iteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mishinga yaba rwiyemezamirimo hahendewe m’uguhanga udushya (Innovation and creaticity).
  10. COMES igiye gutangira kwishyurira Mutuel de Sante abanyamuryango bayo b’abashomeri.
  11. Buri kwezi tuzajya duha abashomeri amakarita ya telephone yo guhamagara azajya abafasha mu gushakisha amakuru yatuma bihangira imirimo.

Inama nyobozi ya COMES

Misael UWIRAGIYE
President


Jean de Dieu Serugendo
Vice President


Dukuze Theophile
Secretary


Thierry Mutirengagiza
Accoutant

KANDA HANO Niba wifuza kuba umunyamuryango wa COMES