Mu gishanga cya Kibugabuga aho abaturage bo mu Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka bahinga inyanya bakoresheje moteri zuhira imyaka, umusaruro w’inyanya ubabereye isoko y’ubukungu

Akamaro ko gukorera hamwe muri Koperative ni kimwe mu byongera amahirwe yo kubona abaguzi

Mu gishanga cya Kibugabuga aho abaturage bo mu Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka bahinga inyanya bakoresheje moteri zuhira imyaka, umusaruro w’inyanya ubabereye isoko y’ubukungu

Igihe cy’isarura kirangira umuhinzi abonye amafaranga miliyoni n’imisago nk’uko abo bahinzi babihamya. Taliki 21/9/2015, ubwo abanyamakuru bahageraga abaturage barimo gusarura ndetse n’imodoka ziteguye gutwara inyanya zasaruwe. Bwana Niyimpa J. Claude umukangurambaga mu buhinzi bw’inyanya muri icyo gishanga avugako kubera gahunda yo kuhira imyaka mu gihe cy’izuba, yabonye mu buhinzi bw’ inyanya amafaranga y’u Rwanda angana na 1.250.000. Uwimana Victori umuhinzi w’inyanya yemeza ko uyu musaruro awubonye ashoye amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu ukaba uzamusigira amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.

Bwana Myasiro Anastase Perezida wa Cooperative Jya mbere muhinzi, yabwiye abanyamakuru ko iyo koperative ifite abanyamuryango mirongo inani na barindwi. Ati “dutangiye gusarura intebo yaguraga ibihumbi 32.000 F ariko ubu intebo igeze ku bihumbi mirongo ine”. Ibyo biterwa n’uko uko umusaruro wiyongera ariko n’abaguzi biyongera.

Abanyamakuru babajije Madamu uwamurera Francine umucurizi w’inyanya impamvu bahitamo kuza muri icyo gishanga yadusubije ko basanzwe bafatanya n’abo bahinzi b’inyanya mu bucurizi. Hakoreshejwe telefoni bahamagarana igihe cyose bibaye ngombwa. Madamu Uwamurera ati: “indi mpamvu ubucuruzi bwacu tubufatanya n’abahinzi bo mu gishanga cya Kibugabuga ni umusaruro uhagije w’isoko tuhakura”. Iyo baje bazanye imodoka baba bakodesheje ntizibapfira ubusa kuko bajyana inyanya nyinshi.

Abanyamuryango 87 bahinga inyanya mu gishanga cya Kibugabuga basarura kabiri mu cyumweru bagapakira Daihatsu, imodoka ebyiri cyangwa eshatu. Izo nyanya zijyanwa mu Mujyi wa Kigali aho zicururizwa. Bwana Myasiro Perezida wa koperative yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo gusarura inyanya igishanga gihita gihingwamo ibigori.

#

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *